Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byazamutse

Guhera kuri uyu wa Gatanu tariki ya mbere Ugushyingo, Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli birahinduka. Ibi ni ibitangazwa na Minisiteri w’ubucuruzi n’inganda Francois Kanimba mu itangazo ryashyizwe ahagaragara.

Guhera kuri uyu wa gatanu, Igiciro cya Essance na Mazutu I Kigali ntikigomba kurenga ku mafaranga 1030 kuri litiro.

Iri zamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli ritewe ahanini no kuba ibiciro byarazamutse ku isoko mpuzamahanga aho byiyongereye ku kigero cya 6% uhereye mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka.

Tanga igitekerezo cyawe

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Subira hejuru